Uko wahagera

USA: Michael Cohen Yakatiwe Gufungwa Imyaka Itatu


Umunyamategeko Michael Cohen, hagati, yahoze ari umushingwamanza wa Cohen, ariko kumwe n'abo mu muryango wiwe, bashitse kuri sentare New York. Italiki 12/12/2018.

Mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Michael Cohen, wabaye umunyamategeko wihariye wa Perezida Donald Trump, amaze gukatirwa imyaka itatu y'igifungo. Yemeye ibyaha ashinjwa, birimo kubeshya mu by’imisoro yatangaga muri leta, kubeshya nkana inteko ishinga amategeko ku birebana n’umushinga Trump yigeze kugira wo kubaka umuturirwa muremure cyane i Moscou mu Burusiya.

Yemeye kandi icyaha cyo guha amadolari ibihumbi 280 abagore babili bavuga ko babaye amahabara ya Perezida Trump ataratorwa. Ubushinjacyaha bwemeza ko yabikoze yabitegetswe na Trump mu gihe yiyamamazaga, kandi binyuranije n’amategeko agenga amatora.

Michael Cohen w’imyaka 52 y’amavuko yabaye umunyamategeko wa Trump imyaka 12. Yakundaga shebuja cyane ku buryo yigeze kuvuga ngo “yamupfira.” Nyuma yaje kumuhinduka barangana.

Mu myanzura yabo yanditse bashyikirije urukiko, abavoka bunganira Cohen barusabye kutamukatira igifungo. Bavuga ko ibyo yakoze yabitewe n’ubucuti bukomeye yari afitiye Trump. Naho ubushinjacyaha bwo, mu myanzuro yabwo, bwasabye urukiko gukatira Cohen igifungo cy’imyaka itatu n’igice cyangwa kirenzeho. Buvuga ko Cohen atafatanije nabwo uko bikwiye mu rwego rw’amasezerano ye yo kwemera icyaha no kwirega.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG