Uko wahagera

Perezida Trump Ntabona Uburemere bwa Raporo ya Robert Mueller


Perezida Donald Trump n'umushinjacyaha wihariye Robert Mueller
Perezida Donald Trump n'umushinjacyaha wihariye Robert Mueller

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa mbere yumvikanye agerageza gutesha agaciro ibirego by’uko yategetse avoka we kwica amategeko mu gukoresha amafaranga kugirango abuze kuvuga abagore bari bamufiteho amakuru mabi. Byari mbere gato y’amatora yo mu 2016.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Trump avuga ko gutanga ayo mafranga ari ibintu bisanzwe cyane, kandi ko nta n’amategeko byica. Hari abandi bantu ariko bemeza ko ibyo Trump yakoze binyuranyije n’amategeko agenga imitangire y’imisanzu mu gihe cy’amatora.

Ibyo Trump abivuze nyuma yuko kuwa gatanu ushize abashinjacyaha bagaragaje ko yategetse avoka we Michael Cohen kuriha abagore babiri bikekwa ko bagiranye imibonano mpuzabitsina na perezida Trump. Ayo mafranga yari agamije kubacecekesha kuko yibazaga ko iyo bimenyekana byari kumugiraho ingaruka mu matora y’umukuru w’igihugu.

Jerrold Nadler, umudepite w’umudemokrate witegura kuyobora komisiyo y’ubutabera mu mutwe w’abadepite guhera mu kwezi kwa mbere avuga ko bafite ibimenyetso bihagije byatuma batangiza ibiganiro byo gukura Perezida Trump ku butegetsi. Yavuze ko ikirego cyo gushaka gucecekesha abagore kiramutse kimuhamye, cyonyine gihagije kugirango akurwe ku butegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG