Uko wahagera

Ese u Rwanda Ruzishyura Victoire Ingabire Amafaranga y'Indishyi?


Madame Victoire Umuhoza Ingabire
Madame Victoire Umuhoza Ingabire

Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu, CADHP rwategetse Leta y’u Rwanda kwishyura Ingabire Victoire indishyi z’ibye byangiritse mu gihe yari afunzwe zisaga miliyoni 65 Frw.

Urukiko nyafurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu, CADHP rwategetse u Rwanda guha Victoire Ingabire Umuhoza, indishyi ya miliyoni 65 230 000 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Uyu mwanzuro wo guha Ingabire impozamarira wafashwe n'uru rukiko nyafurika ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, ruvuga ko ari indishyi zituruka ku byangiritse bigaragara bitewe n’ifungwa rya Ingabire ndetse n’ihungabana umuryango we wagize mu gihe atari hamwe na wo afunzwe.

Mu 2013 niho madame Ingabire Victoire Umuhoza, yakatiwe gufungwa imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Mu Ukwakira 2014, ni bwo Ingabire Victoire yatanze ikirego mu rukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu asabaga ko hasuzumanwa ubushishozi ibijyanye n’amategeko y’ingengabitekerezo ya jenoside, gupfobya jenoside no gukwirakwiza ibihuha. Icyo gihe yasabaga kurekurwa no kwishyurwa ibyangijwe afunzwe.

Uru rukiko rwaje kwemeza ko uburenganzira bwe butubahirijwe mu rubanza, imwe mu mpamvu rwashingiyeho ikaba iy'uko nko ku cyaha cyo kuregwa gukwirakwiza ibihuha nta shingiro bifite kuko ngo ibyo yavuze byari bisanzwe bizwi.

Mu kwezi kwa 9 k'uyu mwaka madame Victore Ingabire yarafunguwe; ku mbabazi zatanzwe n'umukuru w'igihugu.

Ishyaka FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire ritaremerwa mu Rwanda, rivuga ko ryishimiye iki cyemezo cya CADHP kuko bigaragaza ko Ingabire Victoire yarenganyijwe.

Umuvugizi wa FDU-Inkingi imbere mu gihugu Bwana Mutuyimana Anselme asanga kuba u Rwanda rwarikuye mu masezerano yemerera abaturage barwo kururegera CADHP bidakwiye kurubuza kwishyura indishyi rwategetswe guha Ingabire.

Ku rundi ruhande ariko Guverinema y'u Rwanda ivuga ko nta myanzuro y'uru rubanza irabona bityo ko itagira icyo iruvugaho. Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya leta y'u Rwanda bwana Busingye Johnston yabwiye Ijwi ry'Amerika ko ntacyo yavuga ku rubanza kuko atari yakabonye kopi yarwo.

Mu 2013 ni bwo u Rwanda rwasinye amasezerano n’urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu, amasezeraano aha uburenganzira Umunyarwanda ku giti cye cyangwa umuryango utari uwa leta; bwo gutanga ikirego muri uru rukiko kijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Rwaje kwivana muri aya masezerano mu 2016, habura iminsi mike cyane ngo urubanza Victoire Ingabire yarezemo u Rwanda rutangire kuburanishwa n'uru rukiko.

U Rwanda rwavuze ko rwivanye muri aya masezerano yemerera umuturage warwo kururega, kugira ngo rwongere ruyasuzume kuko rwabonaga abahamijwe ibyaha bya jenoside barwifashisha nk'umuyoboro wo kwigira abere, bigakorwa mu izina ryo gushakira ubutabera abanyarwanda.

Uru rukiko nyafurika rw'uburenganzira bwa muntu ruvuga ko kugeza ku itariki 30 z'ukwezi kwa 11 uyu mwaka rwari rumaze kwakira ibirego 190, imanza 48 muri zo ni zo zamaze gucibwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG