Umuryango w’ibihugu by’Uburayi wagumishijeho ibihano wafatiye Emmanuel Ramazani Shadary, umukandida uzahagararira ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu matora y’umukuru w’igihugu. Ayo matora ateganijwe mu mpera z’icyumweru gitaha. Ibyo bihano kandi bireba abandi bayobozi bakuru b’igihugu 13 ba RDC.
Amakuru Ijwi ry’Amerika rikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters avuga ko ibyo bihano bishobora kongera agatotsi n’ubundi kari gasanzwe hagati y’uwo muryango n’ubutegetsi bwa Perezida wa Kongo Joseph Kabila.
Kongo ivuga ko ibyo bihano bigamije kuvogera ubusugire bw’igihugu no kwivanga mu matora. Leta ya Kongo isanzwe yarafashe icyemezo cyo kwima indorerezi zituruka mu muryango w’ibihugu by’Ubulayi uburenganzira bwo gukurikirana amatora. Iki cyemezo gikomeje kunengwa bikomeye n’abakandida batavuga rumwe na leta n’imiryango idaharanira inyungu za politike.
Mu kwezi gutaha ni bwo bitegekanijwe ko Perezida Kabila azatanga ubutegetsi amazeho imyaka 18. Abakurikiranira hafi ibya politike ya Kongo bemeza ko Shadary ari we uhabwa amahirwe menshi yo kuzatsinda ayo matora.
Kandida Emmanuel Shadary wabaye ministiri w’umutekano mu gihugu arashinjwa gukoresha ingufu mu kuburizamo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi guhera mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka ushize wa 2017.
Facebook Forum