Urukiko rw’Uburayi rwanzuye ko Ubwongereza bufite uburenganzira bwo kwisubiraho bukaba bwavuguruza icyemezo bwari bwarafashe cyo kwivana mu muryango uhuza ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi. Ibi ni ibyashyizwe ahagaragara mu itangazo ryasohowe ku cyicaro cyarwo muri Luxembourg.
Uyu mwanzuro w’urukiko ushyizwe ahagaragara mu gihe Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May yakereje inama y’inteko nshingamategeko yagombaga kwemeza binyujijwe mu matora cyangwa se ikazibukira umugambi wo kwivana mu muryango uhuza ibihugu by’Uburayi. Muri 2016, abaturage b’Ubwongereza bari bemeje mu matora ya kamarampaka ko bivanye muri uwo muryango.
Abashingamategeko bo mu gihugu cya Ecosse bari basabye uru rukiko ko rwasuzuma ingingo y’uko Ubwongereza bwahabwa amahirwe yo kwivuguruza mu gihe bwasanga ko ari ngombwa kwisubiraho kuri icyo cyemezo.
Mu mwaka wa 2016 ubwo kamarampaka yabaga, abaturage ba Ecosse bari batoye ko Ubwongereza bwaguma mu muryango uhuza ibihugu by’i Burayi. Ecosse ni igihugu mu busanzwe gifatwa nk’igice cy’Ubwongereza.
Facebook Forum