Uko wahagera

Imyanda ya Seoul muri Koreya y'Epfo Izamarwaho n'Iki?


Ifoto y'igice cy'umujyi Seoul muri Koreya y'epfo
Ifoto y'igice cy'umujyi Seoul muri Koreya y'epfo

Umujyi wa Seoul muri Koreya y’epfo ukomeje kugarizwa n’ikibazo cy’inyanyagizwa ry’ibishingwe. Mu kwezi kwa kane, uyu mujyi warushijeho kurengerwa n’amasashi yari anyanyagiye hirya no hino andi aguruka mu kirere, ubwo ishyirahamwe ryakusanyaga ibishingwe mu mujyi wose ryabivuyemo kubera kurambirwa akazi karimo gakabije. Ryavugaga ko nta nyungu ribivanamo.

Abaturage barinubira uburyo amasashi n’ibishingwe bitwarwa n’imiyaga bikababangamira. Ubuyobozi buragaragaza impungenge butewe n’icyo kibazo cy’ingutu, ariko nta muti ufatika butanga. Gusa mu miti yihutirwa leta ivuga ni uko igiye gutanga isoko ku makompanyi yazajya akusanya iyo myanda akayibyazamo undi musaruro w’ingirakamaro.

Ibyo bishingwe n’amasashi bimaze kuzurirana ku buryo mu gihe aya makompanyi aramutse akoranye umwete akabikusanya, kandi akabibyazamo undi musaruro, nibura mu mwaka w’2030 yaba amaze gukusanya 70% by’ibishingwe bihari kuri ubu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG