Uko wahagera

USA: Robert Mueller Yasabye Urukiko Kudafunga Michael Flynn


Perezida Donald Trump ari kumwe na Micheal Flynn mu kwezi kwa cumi 2017 muri leta ya Colorado
Perezida Donald Trump ari kumwe na Micheal Flynn mu kwezi kwa cumi 2017 muri leta ya Colorado

Umushinjacyaha wihariye muri Amerika, Robert Mueller, yasabye urukiko kudakatira Michael Flynn igihano cyo gufungwa.

Lt.-Gen wavuye ku rugerero Michael Flynn yabaye igihe gito umujyanama wa Perezida Trump mu by'umutekano. Yemeye ibyaha kandi afatanya cyane n’umushinjacyaha, nk’uko uyu abyandika mu myanzuro ye yashyikirije urukiko.

Umushinjacyaha wihariye avuga ko Flynn yaganiriye n’abagenzacyaha be inshuro 19. Ati: “Yaduhaye amakuru y’ingirakamaro” ku birebana n’uko ikipe ya Donald Trump akimara gutorwa yakoranye n’Uburusiya. Avoka wa Flynn nawe agomba gushyikiriza urukiko imyanzuro ye bitarenze italiki 11 y’uku kwezi.

Umushinjacyaha wihariye Robert Mueller ashinzwe gukora anketi ku buryo Uburusiya bwivanze mu matora Donald Trump yatsinze mu 2016.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG