Uko wahagera

Amerika Irasezera kuri Perezida wa 41 George H.W. Bush


Perezida Donald Trump n'abahoze ari ba perezida b'Amerika batanu basezeye kuri George H. W. Bush watabarutse kuwa gatanu. Yari afite imyaka 94.
Perezida Donald Trump n'abahoze ari ba perezida b'Amerika batanu basezeye kuri George H. W. Bush watabarutse kuwa gatanu. Yari afite imyaka 94.

Imihango yo gusezera ku wahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika George H.W. Bush irimo irabera muri uyu mwanya hano i Washington.

Imihango yiganjemo ibyubahiro bya gisirikari. Misa irabera muri cathedrale y’igihugu. Hari umuryango wa nyakwigendera uri kumwe na Perezida Donald Trump n’abakuru b’igihugu bamubanjirije: Jimmy Carter, Bill Clinton na Barack Obama. George Bush muto ahari nk’umwe wo mu muryango ndetse n’uwayoboye igihugu.

Abategetsi b’abanyamahanga batandukanye nabo bari hano mu itabaro: umwami Abdallah wa Yordania, Perezida Andrzej Duda wa Pologne, minisitiri w’intebe w’Ubudage Angela Merkel, igikomangoma Charles w’Ubwongereza. Mu babaye abayobozi b’ibihugu by’amahanga, hari Brian Mulroney wa Canada.

Nyuma y’imihango ya hano i Washington, imwe mu ndege z’umukuru w’igihugu irasubiza umurambo wa Perezida George H.W. Bush mu mujyi wa Houston, muri leta ya Texas, aho uzashyingurwa ejo kuwa kane.

Perezida Trump yatanze itegeko ry’umunsi w’icyunamo mu gihugu cyose. Imilimo ya leta no mu masoko y’imali yahagaze mu rwego rwo kunamira Perezida George H.W. Bush.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG