Uko wahagera

ONU: Imihindagurikire y'Ibihe ni Icyorezo Cyugarije Isi


Mu nama ibera mu gihugu cya Polonye, Antonio Guterres araburira abatuye isi ko bugarijwe n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Mu nama ibera mu gihugu cya Polonye, Antonio Guterres araburira abatuye isi ko bugarijwe n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres araburira abatuye isi ko bugarijwe n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Ibi Guterres yabivuze ubwo yatangizaga ibiganiro ku mihindagurikire y’ikirere bizamara ibyumweru bibiri bibera mu gihugu cya Polonye. Yasabye ibihugu bisaga 200 bihagarariwe muri iyo nama, gukenyera bigahangana n’izo ngaruka nta kujenjeka.

Mu masezerano ya Parisi mu Bufaransa, hari hemejwe ko ibihugu byose by’isi byazafatanya mu kugabanya imyuka yangiza ikirere mbere y’umwaka w’2030. Mu gihe ibyo bitashoboka, isi ikazagenda yugarizwa n’ingaruka zikomeye z’ubushyuhe bukabije.

Perezida w’Amerika Donald Trump yari amaze iminsi avuga ko igihugu cye kitarebwa n’iby’ayo masezerano kuko abangamira iterambere ry’ubukungu. Anasaba ko ayo masezerano yasubirwamo, yumvikanisha ko yakozwe nabi.

Bimwe mu bihugu byugarijwe n’ibiza bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere birasaba ibihugu bikize gutangira gushyira mu bikorwa izi ngamba nta kuzuyaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG