Uko wahagera

USA: Perezida George H.W. Bush Yaratabarutse


George Herbert Walker Bush arahira kuba perezida w'Amerika tariki ya 20 y'ukwa mbere 1989.
George Herbert Walker Bush arahira kuba perezida w'Amerika tariki ya 20 y'ukwa mbere 1989.

Nyuma y’itabaruka rw’uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, George Herbert Walker Bush, perezida Donald Trump yagennye umunsi w’icyunamo mu gihugu cyose kuri uyu wa gatatu.

Bush wabaye perezida wa 41 w’Amerika yitabye Imana kuri uyu wa gatanu afite imyaka 94 y’amavuko. Nyakwigendera Bush yabaye perezida w’Amerika mu gihe igihugu cyari kimaze gutahukana intsinzi mu ntambara y’ubutita Amerika yari ihanganyemo n’Uburusiya. Perezida Bush kandi yumvikanye cyane mu rugamba igihugu cye cyagabyeho ibitero muri Iraki.

Bamwe mu byegera bye bya hafi, barimo uwamubereye minisitiri w’ububanyi n’amahanga James Baker na minisitiri w’ingabo Dick Cheney, bagaragaye kuri televiziyo y’inyamerika Fox News bemeza ko Bush yabaye umuperezida mwiza igihugu cyagize kabone n’ubwo yayoboye manda imwe gusa.

Uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo Collin Power wakoranye bya hafi cyane na nyakwigendera Bush mu gihe cy’intambara yo mu kigobe cya Perse, avuga ko Bush yagerageje ibishoboka byose kugira ngo iyo ntambara iburizwemo. Avuga kandi ko azakomeza kumuzirikana nk’intwari yarwaniye igihugu cye mu ntambara ya kabiri y’isi ubwo yari umupiloti w’indege z’intambara.

Umurambo wa Perezida Bush washyizwe mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, aho uzaba usezerwa mu cyubahiro guhera kuri uyu wa mbere kugera kuwa gatatu, ubundi igitambo cya misa yo kumuherekeza bwa nyuma kizaturirwa muri Katederali nkuru y’igihugu ya Washington. Nyuma y’aho umurambo uzasubizwa aho akomoka muri Leta ya Texas aho azashyingurwa mu nzu y’isomero yamwitiriwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG