Uko wahagera

Televiziyo CNN Ihanganye na Perezidansi y'Amerika mu Rukiko


Kuri uyu wa kane umucamanza mukuru w’urukiko rwa Washington D.C. arafata icyemezo ku kirego televiziyo ya CNN yarezemo ubutegetsi bwa perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Haremezwa niba umunyamakuru Jim Acosta yasubizwa uburenganzira yambuwe bwo gutara amakuru muri peresidanzi y’Amerika nta nkomyi.

Umunyamategeko wunganira televiziyo ya CNN Ted Boutros avuga ko Perezidansi y’Amerika yakoresheje uburiganya bwinshi ihimbahimba ibirego bishinja umunyamakuru Jim Acosta kugira ngo yamburwe ikarita imwemerera kwinjira.

Naho uwunganira leta mu mategeko we avuga ko bidashoboka ko umunyamakuru umwe gusa yakwiharira ijambo wenyine mu kiganiro nkoranyambaga kigenewe abanyamakuru. Kandi anemeza ko kuba Acosta yarambuwe uburenganzira bwo gutara amakuru muri Perezidansi nta na kimwe byahungabanya ku bwisanzure bw’itangazamakuru.

Ku rundi ruhande Perezida Trump avuga ko n’ubwo agitegereje icyemezo cy’umucamanza, na n’ubu atiyumvisha uburyo umunyamakuru yavogera Perezidansi agatangira kubaza ibibazo yishakiye. Trump yagize ati “Ibi rwose simbibonamo ubwisanzure bw’itangazamakuru.”

Iki kibazo cyatangiye kuwa gatatu w’icyumweru gishize ubwo umunyamakuru Jim Acosta yabazaga Perezida Trump ibibazo bibiri, Trump akanga kubisubiza ahubwo agategeka ko Jim Acosta yamburwa mikoro ari nako amwuka inabi. Gusa, Acosta yabanje kwihagararaho yanga gutanga mikoro.

Ibiro bya Perezida Trump byabanje gushinja Jim Acosta kuba yarahutaje umwari wari aje kumwambura mikoro, ariko bimaze kugaragara ko bishobora gutsindwa kuri iyo ngingo, byagaragaye ko cyatanzwe nabi, bihitamo guhindura bishinja Jim Acosta agasuzuguro. Televiziyo CNN nayo yanze kuva ku izima, ivuga ko ifata ibyo nk’urugomo rwakorewe umunyamakuru wayo, kandi ko agomba gusubizwa uburenganzira bwe nta yandi mananiza.

Imyanzuro y’uru rubanza rero iramenyekana mu kanya kari imbere. Turaza kubabwira uko byifashe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG