Uko wahagera

USA: Uwishe Abayahudi 11 Yabitewe n'Urwango


Sinagogi y'Abayahudi yaguyemo abagera kuri 11
Sinagogi y'Abayahudi yaguyemo abagera kuri 11

Inzego zishinzwe iperereza zatangaje ko ubwicanyi bwakorewe mu rusengero rw’Abayahudi mu mujyi Pittsburgh muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ari ubwicanyi bushingiye ku rwango.

Abantu 11 nibo bishwe barashwe n’umugabo w’umuzungu w’imyaka 46 winjiye mu rusengero akarasa abo yarusanzemo. Yanakomerekeje abapolisi bari baje gutabara.

Uwo mwicanyi Robert Gregory Bowers yumvikanye asakuza avuga amagambo y’urwango afitiye Abayahudi. Kuri we ngo yifuzaga ko Abayahudi bicwa bakava ku isi.

Amagambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga iminota mike mbere yuko agaba igitero kuri urwo rusengero, Bowers yavuze ko atari bukomeze kwihanganira umuryango w’Abayahudi ufasha impunzi ukomeje kuzana mu gihugu abo yise abanzi b’igihugu bafite gahunda yo kurimbura ubwoko bwe.

Inzego z’umutekano zivuga ko mu bantu 11, bishwe harimo abagbo umunani n’abagore batatu bari myaka hagti ya 54 na 97.

Ibiro by’umukuru w’igihugu White House byategetse ko amabendera y'igihugu azamurwa kugeza hagati kugira ngo bibuke abaguye muri ubwo bwicanyi.

Abategetsi batandukanye hirya no hino ku isi bamaganye ubwo bwicanyi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG