Uko wahagera

Tombola ya Miliyari Imwe y'Amadolari y'Abanyamerika


Kuri uyu wa Gatanu, hano muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abaturage bategerezanije amatsiko menshi uwegukana amahirwe ya tombola idasanzwe. Ni ubwa mbere mu mateka umunyamahirwe ashobora kuza kwegukana akayabo ka miliyari yose y’amadolari.

Abafite inzozi zo kuba, barara mu cyiciro cy’abaherwe, uyu munsi, bazindukiye bagira amatike y’iyo tombola idasanzwe. Mu gihe waba uguze itike iriho imibare y’amahirwe itandatu gusa, ushobora gutsindira ayo mafaranga mu buryo bubiri. Ubwa mbere, ushobora kuba wakwemera kugenda uhabwa ayo mafaranga agera kuri miliyari 947 mu gihe cy’imyaka 30. Uburyo bwa kabiri, ushobora gusaba guhita uhabwa imbumbe ya miliyoni 548 uvanyemo imisoro, ugahita uyatahana.

Mu gihe uyu mugoroba hataboneka umunyamahirwe ufite tike yatsindiye ako kayabo, ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu hazatangwa andi mahirwe. Icyo gihe, uwazaba yabyukiye ku kaguru k’iburyo azegukana miliyoni 430 z’amadolari.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG