Uko wahagera

Minisitiri Wungirije mu Buhinde Arashinjwa Guhohotera Abagore


Uwo ni minisitiri wungirije Mobashar Jawed Akbar ushinjwa n'abagore 15.
Uwo ni minisitiri wungirije Mobashar Jawed Akbar ushinjwa n'abagore 15.

Mu Buhinde, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije, Mobashar Jawed Akbar, yeguye ku milimo ye uyu munsi kubera ibirego by’abagore 15 bavuga ko yigeze kubakorera ihohoterwa rishingiye ku bitsina atarajya muri guverinoma. Ariko Akbar we arabihakana. Afite imyaka 67 y’amavuko.

Abagore barega Akbar bose ni abanyamakuru bakomeye mu Buhinde. Akbar yababereye umuyobozi mbere yo kuba minisitiri. Yareze mu rukiko umwe muri bo witwa Priya Ramani, wabanjirije abandi kumushinja. Akbar amurega kumusebya.

Nyamara abandi bagore 20, bose b’abanyamakuru, na bo bandikiye urukiko ibaruwa imwe, barubwira ko biteguye kumushinja mu rubanza aregamo mugenzi wabo Ramani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG