Uko wahagera

Koreya Zombi Ziragenda Zirushaho Kwegerana


Ba minisitiri ba za Koreya zombi Bashinzwe Guhuza ibihugu byombi
Ba minisitiri ba za Koreya zombi Bashinzwe Guhuza ibihugu byombi

Koreya zombi zasubukuye imishyikirano yo mu rwego rwo hejuru uyu munsi. Intumwa za Koreya y’Epfo ziyobowe na Cho Myoung-gyon, minisitiri wo gukomatanya ibihugu byombi kugirango byongere bibe igihugu kimwe. Naho iza Koreya ya Ruguru ziyobowe na Ri Son Gwon, ukuriye urwego rushinzwe kunga ibihugu byombi.

Bahuriye mu gice kigomba kutarangwamo intwaro hagati y’ibihugu byombi. Barebeye hamwe uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano abakuru ba Koreya zombi, Kim Jon Un na Perezida Moon Jae-in baherutse gushyiraho imikono i Pyongyang mu kwezi kwa cyenda gushize.

Muri ayo masezerano harimo arebana no koroshya urujya n’uruza ku mipaka. Uyu munsi, intumwa zumvikanye ko leta zombi zigiye gusana no guhuza imiyoboro ya gari ya moshi n’imihanda bitarenze uyu mwaka. Bemeranijwe na none kuzahura n'umuryango wa Croix-Rouge mu kwezi gutaha kwa 11 ku kibazo cy’imiryango yatandukanijwe n’intambara yo mu 1950-1953.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG