Uko wahagera

USA: Sena Yemeje Kavanaugh Mu Rukiko rw'Ikirenga


Brett Kavanaugh
Brett Kavanaugh

Sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeje ko Brett Kavanaugh, w’imyaka 53 y’amavuko, aba umucamanza wa cyenda mu rukiko rw’ikirenga.

Yemejwe ku majwi 50-48 y’abagize sena. Kavanaugh asimbuye kuri uwo mwanya Anthony Kennedy wafashe ikiruhuko cy’izabukuru mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Kwemezwa kwa Kavanaugh kwabayemo impaka nyinshi cyane nyuma yuma yuko hari abagore bamushinje imyitwarire idakwiye igihe yari akiga mu mashuli yisumbuye no muri kaminuza.

Kwemezwa kwa Kavanaugh bivuze ko umunzani ugiye kubogamira ku matwara y’abakurambere imyaka myinshi iri imbere, kubera ko abancamanza b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho ubuzima bwabo bwose: bavaho babyishakiye cyangwa inteko ishinga amategeko ibirukanye iyo batatiye igihugu, cyangwa se bagakurwaho n’urupfu.

Abatari bashyigikiye Kavanaugh barimo abademokarate bafite impungenge ko Kavanaugh azashyigikira impinduka zizasubiza inyuma uburenganzira buhora butera impaka ndende mu gihugu, nk’uburenganzira bw’abagore bwo gukuramo inda, uburenganzira bwo gushyingiranwa ku bantu bahuje igitsina, uburenganzira bwo gutora cyangwa uburenganzira bwo gutunga imbunda.

Kavanaugh abaye umucamanza wa mbere utowe n’amajwi make mu myaka hafi ijana ishize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG