Uko wahagera

Tanzaniya Yashyinguye Aba Mbere mu Bazize Impanuka y’Ubwato


Relatives carry coffins to be used for the victims of the MV Nyerere passenger ferry on Ukara Island, Tanzania, Sept. 22, 2018.
Relatives carry coffins to be used for the victims of the MV Nyerere passenger ferry on Ukara Island, Tanzania, Sept. 22, 2018.

Abanyatanzaniya kuri uyu munsi w’icyumweru bari mu cyunamo, ubwo hashyingurwaga imibiri y’abantu ba mbere muri 224 bahitanywe n’impanuka y’ubwato.

Ubwo bwato bwari bwarengeje urugero rw’abo bugenewe gutwara, bwari bwerekeje kw’isoko ribera hanze kuwa kane w’iki cyumweru dusoje. Nibwo bwibirinduye busigaje metero 50 ngo bugere ku nkombe. Bwabaye nk’ubukata, bujugunya abantu mu mazi yari akonje cyane y’ikiyaga Victoria.

Ubwo bwato bugenewe gutwara abantu 100, ariko bigereranywa ko bwarimo ababarirwa muri 300.

Abantu 40 baratabawe kuva iyo mpanuka ibaye.

Minisitiri w’intebe wa Tanzaniya Kassim Majaliwa yari mu mudugudu wa Bwisya, mu kirwa cya Ukara, mu ntara ya Ukerewe uyu munsi ku cyumweru. Niho yayoboye imihango gusezera ku basize ubuzima muri iyo mpanuka. Ni ku kirwa ubwato MV Nyerere bwahuriye n’ingorane. Abenshi mu bapfuye bamaze kumenyeka. Imirambo yabo izashyingurwa nyuma. Indi izajyanwa n’imiryango yabo ku bifuza kwiherekereza ababo.

Mu kwibuka abahitanywe n’iyo mpanuka, minisitiri w’intebe Majaliwa yavuze ko bazubakirwa urwibutso ahitwa Ukara.

Perezida wa Tanzaniya John Magufuli yategetse ko abari batwaye ubwo bwato bose batabwa muri yombi. Barimo n’umukuru wabo wataye ubwo bwato bugasigara mu maboko y’umuntu utarabihuguriwe neza. Ubu bose bari mu maboko y’abashinzwe umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG