Uko wahagera

Siriya Yahanuye Indege y'Uburusiya


Inzego za gisirikali z’Uburusiya ziravuga ko ubushotoranyi bw’indege za gisirikali za Isirayeli aribwo bwaviriyemo igisirikali cya Syria guhanura indege y’ubutasi y’igisirikali cyabo.

Umuvugizi w’ingabo z’Uburusiya Igor Konashenkov yemeza ko indege za Isirayeli zari mu bikorwa byo kugaba ibitero mu ntara ya Latakia muri Syria maze zihisha inyuma y’iz'Uburusiya biviramo Siriya guhanura indege y’Uburusiya bayibeshyeho ko ari iya Isirayeri.

Konashenkov avuga ko iyo ndege yaguyemo abantu 15, yahanuwe na misili yo mu bwoko bwa S-200.

Bisanzwe bimenyerewe ko ingabo za Isirayeri n’iz’Uburusiya zihana amakuru ku bitero mu rwego rwo gukumira impanuka nk’iyabaye.

Kuri ubu ariko Konashenkov avuga ko babwiwe kuri icyo gitero umunota umwe gusa mbere yuko baraswaho. Avuga ko uwo munota utari uhagije kugirango babe bavuye muri ako gace, indege yabo yarasiwemo.

Yagaye uburyo Isirayeri yitwaye avuga ko Uburusiya buzihimura.

Ku ruhande rwa Israyeli, barahakana ibivugwa n’uburusiya. Inzego za gisirikali zanyomoje ayo makuru zivuga ko nta ndege yabo yari muri ako gace ubwo icyo gitero cyagabwaga ku ndenge y’Uburusiya.

Isirayeri yahise ishinja ingabo z’umutwe wa Hezbollah na Irani guhanura iyo ndege.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG