Uko wahagera

Serwakira Florence Imaze Guhitana Umunani muri Amerika


Ibyo ni ibiyaga byangiza cyangwa bigahitana byose aho binyuze
Ibyo ni ibiyaga byangiza cyangwa bigahitana byose aho binyuze

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, serwakira yitwa Florence n’ibikurikizizi byayo birimo amazi arenga inkombe z’inyanja n’izmigezi bimaze guhitana abantu umunani. Leta ebyeri, Carolina y’Epfo na Carolina ya Ruguru, ni zo zibasiwe cyane. Hafi amazu yo guturamo n’ay’ubucuruzi bigera kuri miliyoni ni byo bimaze kubura umuriro w’amashanyarazi kubera iyo serwakira, yatumye n’abantu benshi bahunga ingo zabo.

Ikigo cy’igihugu gikurikirana ibya serwakira kuri uyu wa gatandatu cyatangaje ko imvura nyinshi n’imyuzure, bitizwa umurindi n’iyo serwakira, bizakomeza kototera ibice byinshi by’izo leta ebyeri. Ibyo kandi ni na byo byonger amazi n'imiyaga bifite ingufu.

Inzego z’ubuyobozi muri leta ya Carolina y’epfo n’iya ruguru zahagurukiye ibyo bibazo, zigerageza gucumbikira, kugaburira no kwita ku mutekano w’abakozweho n’icyo kiza cya serwakira. Abayobozi kandi basabye abantu bose aho bari gufasha no gutabara abatishoboye cyangwa se abafite ingufu nke. Gusa, na bo basabwe kujya ahitaruye hateganijwe kugira ngo badahitanwa n’iyo serwakira ifite ingufu nyinshi. Iyo serwakira iragenda ku bilmetero 75 kw’isaha, ku buryo ifite ingufu zatuma ihitana ikintu cyose kidafashe isanze mu nzira. Ibyo birimo n’imodoka ntoya.

Perezida Donald Trump y’Amerika yatanze amafranga n’ibikoresho bikenwe byo gutabara izo leta zakozweho. Ikigo gishinzwe gukurikirana ibya serwakira gitangaza ko aho ibyo biyaga bigenda buhoro, bihembera imvura nyinshi, bivugwa ko ishobora kongera sentimetero zirenga 100. Ibyo ni byo bituma amazi y’imigezi, ibiyaga n’inyanja birenga inkombi bigasakara imusozi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG