Uko wahagera

Amerika Yafatiye Ibihano Bishya Koreya ya Ruguru


Abayobozi ba Koreya zombi
Abayobozi ba Koreya zombi

Ibi bihano bishya by'Amerika bireba ibigo by’ikoranabuhanga bibiri bya leta y’i Pyongyang bikorera mu Bushinwa no mu Burusiya. Amerika ibirega kohereza amafaranga muri Koreya ya Ruguru ku buryo bwa magendu.

Nk’uko itangazo rya minisitiri w’imari w’Amerika, Steve Mnuchin, ribisobanura, ibyo bigo ni China Silver Star kiri mu Bushinwa n’umuyobozi wacyo mukuru w’Umukoreya ya Ruguru, Jong Song Hwa, n’ishami ryacyo Volasys Silver Star kiri mu Burusiya. Minisitiri Mnuchin, ati: “Leta zunze ubumwe z’Amerika izakomeza gukaza no kubahiriza ibihano kugera igihe Koreya ya Ruguru izaba yarangije gusenya intwaro zayo za kirimbuzi zose ku buryo budabirwaho.”

Muri iki gihe, ibiganiro byarahagaze hagati y’ibihugu byombi kuri iyi gahunda yo gusenya ziriya ntwaro nk’uko Perezida Trump w’Amerika n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, babyemerenajweho mu nama yabo y’akataraboneka yabereye i Singapore mu kwezi kwa gatandatu gushize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG