Banki itsura amajyambere ya kiyisilamu, mu magambo ahinnye y’icyongereza IsDB yahagaritse umushinga ufite agaciro ka miliyoni na miliyoni z’amadolari muri Somaliya. Byaturutse ku birego bya ruswa n’ikoresha nabi ry’amafaranga.
Uwo mushinga wiswe “The Dryland Development Project” watangiye mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2016. Wari mu midugudu itatu y’icyaro, ugamije gufasha aborozi guhangana n’amapfa, ubagezeho serivise z’ubuvuzi, uburezi no guteza imbere ubworozi n’ubuhinzi.
Uwo mushinga wagombaga kuzatwara miliyoni 5 z’amadolari kandi kuva mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2017 IsDB washyize miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu z’amadolari kuri konte muri banki nkuru y’igihugu cya Somaliya. Yagombaga gutwangwa mu byiciro bitatu.
Ariko nk’uko byagaragajwe n’abakurikiranye uwo mushinga, raporo y’aho ibikorwa bigeze yatanzwe n’umuhuzabikorwa wawo, Abdishakur Aden Mohamud, nta makuru na mba itanga ku bintu bifatika umushinga wagezeho.
Nta n’ihuriro iyo raporo yagaragaje ryaba riri hagati y’uburyo bwo kwishyura n’amafaranga arenze urugero yaguzwe ibikoresho.
Banki itsura amajyambere ya Kiyisilamu, yanavuze ko umuhuzabikorwa w’umushinga yakuye amafaranga muri banki, akoresheje n’amasheki. IsDB ivuga ko ubwo buryo buciye ukubiri n’uburyo bwo gucunga ayo mafaranga.
Banki yasabye guverinema ya Somaliya, gukora iperereza no gufata imyanzuro iboneye. Hagati aho, IsDB izaba ifatiriye amafaranga ari kuri konte.
Facebook Forum