Uko wahagera

Amerika Iribuka Ibitero by'Iterabwoba ku Nshuro ya 17


Uru rwibutso ni ahahoze iminara ya World Trade Center mu mujyi wa New York
Uru rwibutso ni ahahoze iminara ya World Trade Center mu mujyi wa New York

Leta zunze ubumwe z’Amerika irazirikana ku nshuro ya 17 abantu bagera ku bihumbi bitatu bahintanywe n’ibitero by’iterabwoba byo ku italiki ya 11 y’ukwa cyenda mu 2001.

Perezida Trump yifatanije n’ababuze ababo mu ndege United Airlines 93 yaguyemo abantu 40 n’abaderevu bayo i Shanksville, muri Leta ya Pennsylvania, mu burasirazuba bw’igihugu.

Visi-Perezida Mike Pence na minisitiri w’ingabo, Jim Mattis, bo bayoboye imihango yo ku cyicaro gikuru cy’igisilikali cy’Amerika, Pentagon, hafi y’i Washington, haguye abantu 125. Naho i New York, abantu amagana barokotse n’imiryango y’abarenga ibihumbi bibili na 600 baguye mu gitero cyo ku miturirwa ibili, Twin Towers ya World Trade Center, bakoraniye n’agahinda kenshi ahasigaye hitwa Ground Zero, barasenga, bavuga amazina y’abahapfiriye bose.

Nyuma y’imyaka 17, abantu batanu bakekwaho ibi bikorwa by’iterabwoba byo kuri 11 y’ukwa cyenda ntibaraburanishwa. Bafungiye muri gereza ya gisilikali ya Guantanamo. Inzego z’ubucamanza z’Amerika zivuga ko urubanza rwabo rushobora kuzatangira mu 2020 kandi ko rushobora kuzamara imyaka.

Imwe mu mpamvu nyinshi zo mu rwego rw’amategeko ni ikibazo cy’urukiko rwababuranisha. Imanza zabanje koherezwa mu nkiko za gisilikali, abababuranira, b’abasivili n’abasilikali, bavuga ko izo nkiko zidafite ububasha bwo kuziburanisha. Zoherejwe mu nkiko za gisivili. Naho birananirana, imanza zirongera zisubira mu rukiko rwa gisilikali i Guantanamo. Ariko n’ubu ntibirasobanuka neza urukiko ruzababuranisha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG