Uko wahagera

Kim Jong Un Yihaye Imyaka 2 yo Gusenya Intwaro za Kilimbuzi


Kim Jong Un ari kumwe n'Ushinzwe iby'umutekano w'igihugu muri Koreya y'epfo
Kim Jong Un ari kumwe n'Ushinzwe iby'umutekano w'igihugu muri Koreya y'epfo

Umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yatangaje ko azaba yarangije gusenya intwaro za kilimbuzi atunze mu mpera za manda ya mbere ya Perezida Donald Trump mu kwezi kwa mbere 2021.

Ni umujyanama mu by’umutekano wa perezida wa Koreya y’Epfo, Chung Eui-yong, wabitangaje uyu munsi i Seoul avuye mu ruzinduko i Pyongyang. Ati: “Ni ko Kim Jong Un yambwiye. Avuga kandi ko agifitiye icyizere perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.” Ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Trump yahise ashimira cyane Kim Jong Un, yongeraho ko bazabifatanya.

Ibiganiro hagati y’ibihugu byombi byahagaze mu kwezi gushize, ubwo Perezida Trump yabuzaga minisitiri we w’ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, gusubira i Pyongyang. Aho ari mu rugendo mu Buhinde, Pompeo yatangaje ko “hari byinshi bigomba gukorwa.” Ati: “Turacyagerageza kwemeza Kim Jong Un ko igihugu cye kizabaho neza koko nasenya intwaro za kilimbuzi atunze.”

Chung yavuze kandi ko Kim Jong Un azakira perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, i Pyongyang kuva ku italiki ya 18 kugera ku ya 20 muri uku kwezi. Yasobanuye ko abakuru ba Koreya zombi bazibanda cyane cyane ku kibazo cyo gusenya intwaro kirimbuzi za Koreya ya Ruguru. Bizaba bibaye ubwa gatatu bahuye muri uyu mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG