Uko wahagera

Rwanda:Eugene Musorini Yatowe kuba Umudepite w'Abafite Ubumuga


Eugene Musorini
Eugene Musorini

Musorini Eugene watangajwe na komisiyo y’igihugu y’amatora ko ariwe wegukanye umwanya w’umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko, yagize amajwi 482 kuri 641 bihwanye na 75.6 ku ijana.

Aho Ijwi ry’Amerika ryageze mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana intara y’iburasirazuba, abafite ubumuga bari benshi baje kwitorera abazabahagararira, bagize ubutumwa baha uzabahagararira mu nteko ishinga amategeko.

Aba bafite ubumuga basaba ko umudepite uzabahagararira azabavuganira kuburyo haboneka abarimu mucyaro, bazi gukoresha imvugo z’amarenga, kugirango abatumva ntibavuge nabo babashe kwigana nk’abandi banyarwanda.

Amatora y’abafite ubumuga niyo yabimburiye andi yose, akazakurikirwa n'ay’abadepite rusange aba kuri uyu wa mbere, akazasozwa tariki ya 4/9 hatorwa abahagarariye urubyiruko n’abagore.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Assumpta Kaboyi niwe adufitiye iyi nkuru:

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:36 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG