Uko wahagera

Ibitero ku Banyamahanga Vyihaye Inkumbi muri Afurika y'Epfo


Abanyafurika y'epfo bafise inzandiko ziyamiriza abanyamahanga
Abanyafurika y'epfo bafise inzandiko ziyamiriza abanyamahanga

Ibitero ku banyamahanga baba mu gihugu cya Afurika y’epfo byarakomeje mu cyumweru gishize. Abanyamahanga bane ni bo bahitanwe n’ibyo bitero aho abanyafurika y’epfo babashinja kubatwara imirimo.

Ibyo bitero byakomeje kwenyegezwa n’amashyaka ya politiki y’abahezanguni mu rugendo bakoreye mu mujyi wa Johanesburg basaba ko abimukira bahambirizwa bagasubizwa iwabo mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Nyuma y’urwo rugendo abimukira bo mu gace ka Soweto bahise bibasirwa barahohoterwa, abashinzwe umutekano bataye muri yombi abantu bagera kuri 27 bari bihishe inyuma y’ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Bamwe mu bimukira bakomoka muri Malawi, bavuga ko baza bagakora utuzi abanyafurika y’epfo baba binenaguza gukora, kandi ko abenshi birirwa mu tubari banywa amayoga bahembera inzangano zidafite ishingiro.

Abimukira bagera kuri miliyoni 2 ni bo babaruwe ko batuye muri Afurika y’epfo, n’ubwo usanga bashinjwa kwiba imirimo y’abenegihugu. Gusa, ubushakashatsi bugaragaza ko ahubwo abimukira benshi bihangira imirimo muri icyo gihugu kandi atari nabo ntandaro y’urugomo rwa hato na hato muri Afurika y’epfo.

Amashyaka ari ku isonga muri Afurika y’epfo akomeje kwamaganira kure iryo vangura n’inzangano bihemberwa n’udushyaka duto tuba twishakira abayoboke.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG