Uko wahagera

Imirwano Ikaze Hagati ya Mai Mai n'Abanyamulenge


Abaturage barashinja ingabo za leta kutabatara
Abaturage barashinja ingabo za leta kutabatara

Mu ntara ya Kivu y’amajyepfyo hafi na Uvira haravugwa imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba Mai Mai n’insorensore z’Abanyamulenge ziyita Twirwaneho.

Amakuru dukesha abayobozi muri ako gake avuga ko iyo mirwano yongeye kuvuka mu muhana wo ku Murambya muri groupement ya Bijombo muri Territoire ya Uvira.

Biravugwa ko umuntu umwe ariwe umaze kumenyekana ko yaguye muri iyo mirwano. Amazu menshi nayo yaba yatwitswe.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, John Sebineza uhagarariye mutualite y’Abanyamulenge muri Bijombo yavuze ko abateye baje baturuka ahitwa za Murambya na Masango.

Yavuze ko bagerageje gusaba ingabo za leta kubatabara ariko ko ntacyo basubijwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG