Uko wahagera

Amatora yo muri Mali Ashobora Kuba Ingorabahizi


Abigaragambya, mu murwa mukuru Bamako wa Mali, basaba ko amatora agomba kuba mu mucyo.
Abigaragambya, mu murwa mukuru Bamako wa Mali, basaba ko amatora agomba kuba mu mucyo.

Kuri iki cyumweru abaturage ba Mali bagera kuri miliyoni 8 biteguriye amatora bigaragara ko atazaba mu mwuka mwiza. Perezida Ibrahim Boubakar Keita yiteguye guhangana n’abandi bakandida 23 barimo urangaje imbere mu batavuga rumwe nawe Soumaila Cisse.

Imiryango mpuzamahanga kimwe n’abasirikari bahagarariye umuryango w’abibumbye bari aho biteguye gukurikiranira hafi aya matora yemejwe nyuma y’amasezerano y’amahoro yo mu 2015 hagati ya leta n’inyeshyamba z’Abatouareg.

Imyanzuro ya mbere y’amatora itegerejwe nyuma y’amasaha 48 uhereye ku gihe amatora azaba arangiye.

Kuri ubu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangiye kwikanga ibimenyetso byaba bibagaragariza ko amatora yazakorwa mu buriganya. Itsinda ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe na Soumaila Cisse ryatsinzwe amatora muri 2013 rirakeka ko haba hatanzwe amakarita menshi y’amatora ku bashyigikiye perezida Ibrahim Boubakar Keita.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG