Uko wahagera

Rwanda: Inteko Ntibyumva Kimwe na Guverinoma Ibyo Kuboneza Urubyaro


Edouard Ngirente ni minisitiri w'intebe w'u Rwanda
Edouard Ngirente ni minisitiri w'intebe w'u Rwanda

Abagize Inteko ishinga amategeko imitwe yombi mu Rwanda bagaragarije guverinoma impungenge zo kuba nta gahunda ihamye ubutegetsi bufata mu kuboneza urubyaro. Ibi bikomeza kuba intandaro y'ibibazo byugarije umuryango birimo iby'abagwingira bakiri bato. Ni mu gihe mu Rwanda habarurwa abana 38% bari munsi y'imyaka itanu bagwingiye.

Imibare ku bushakashatsi bw’imibereho y’ingo yashyizwe ahabona mu 2015 igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bangana na 38% bagwingiye, abandi bana 60% ngo bari mu murongo w’imikurire myiza.

Minisitiri w’intebe w'u Rwanda avuga ko kubera uburemere bw’ikibazo byatumye gahunda mbonezamikurire y’abana bato bayishyira kuri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi. Leta iravuga ingamba mu gukemura iki kibazo ariko hakabaho izo inteko inshinga amategeko ivuga ko zidahamye.

Ubutegetsi bukomeje kuvuga ko zimwe muri gahunda zizakomeza kwifashishwa mu guhashya imikurire mibi zirimo kongera gahunda z’utugoroba tw’ababyeyi, no kongera umubare w’abajyanama b’ubuzima muri buri mudugudu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG