Uko wahagera

Afrika y’Epfo Yakiriye Inama ya 10 ya BRICS


Perezida Xi Jinping, w'Ubushinwa yamaze kugera muri Afurika y'Epfo ahabera inama ya BRICS.
Perezida Xi Jinping, w'Ubushinwa yamaze kugera muri Afurika y'Epfo ahabera inama ya BRICS.

Abakuru b’ibihugu bitanu biri hafi kwinjira mu bikize ku isi bigize umuryango BRICS bazakora inama ngarukamwaka yabo kuri uyu wa gatatu muri Afrika y’Epfo.

Ibyemezo bya Leta zunze ubumwe z’Amerika ku misoro y’ibicuruzwa byinjira ni byo biri ku mwanya wa mbere mu byo bazavugaho.

Minisitiri w’ubukungu w’Uburusiya, Maxime Orechkine, yabisobanuye muri aya magambo. Ati: “Iyi nama ibaye mu bihe bidasanzwe. Ntidusiba kubona buri cyumweru Amerika n’Ubushinwa batangaza ibyemezo bishya. Ni intambara y’ubucuruzi. Tugomba kurebera hamwe aho twahuriza.”

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, nawe yunzemo, ati: “Ibi ni ibihe byihariye byo gushyira hamwe muri BRICS.”

Umuryango BRICS washinzwe mu 2009. Ugizwe na Bresil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa, n’Afrika y’Epfo. Bituwe na 40 ku ijana by’abaturage bose b’isi.

Usibye abakuru b’ibihugu bya BRICS, inama yo muri Afrika y’Epfo izaba irimo n’abanya Afrika nka Paul Kagame w’u Rwanda, Joao Lourenço wa Mozambique, na Yoweri Museveni wa Uganda, na perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, watumiwe nka perezida w’umuryango w’ubutwererane w’ibihugu by’Abayisilamu (Organisation de la Conference Islamique).

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG