Umuryango wa hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika witwa 38 North uratangaza ko Koreya ya Ruguru yatangiye gusenya ikigo kiri ahitwa Sohae, mu majyaruguru y’igihugu, cyohereza satelite mu kirere.
38 North ikurikirana kandi igasesengura ibibera muri Koreya ya Ruguru no mu mpande zayo. Nayo irahera ku mashusho ya satelite. Kuri yo, gusenya iki kigo ni intambwe ikomeye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo Koreya ya Ruguru yiyemeje mu nama y’umuyobozi w’ikirenga Kim Jong Un na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump mu kwezi gushize i Singapore.
Ejo kuwa mbere, Perezida Trump nawe yari yishimiye inzira Koreya ya Ruguru yafashe. Yaranditse kuri Twitter, ati: “Pyongyang imaze amezi icyenda nta gisasu cya roketi irashe, nta n’igerageza ry’intwaro kirimbuzi ikoze. Ubuyapani buranezerewe. Aziya yose iranezerewe. Nanjye ndanezerewe.”
Ariko rero, minisiteri y’imali ya leta na minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu z’Amerika zatangaje ko isi ikwiye gukomeza kotsa igitutu Koreya ya Ruguru kugera igihe izahagarikira burundu gahunda yayo yo gukora intwaro za kirimbuzi.
Facebook Forum