Uko wahagera

Umurusiyakazi Yashinjwe Kuneka Amerika


Umurusiyakazi witwa Maria Butina
Umurusiyakazi witwa Maria Butina

Umurusiyakazi witwa Maria Butina, w’imyaka 29 y’amavuko, yagejejwe imbere y’umucamanza mu rukiko i Washington. Umushinjacyaha amurega kugambanira Leta zunze ubumwe z’Amerika. Avuga ko Butina aba mu gihugu ari maneko w’Uburusiya. Yihisha inyuma y’ibikorwa bisanzwe mu buzima agamije gucengera imiryango itandukanye mu rwego rwo kwivanga k’Uburusiya muri politiki ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

FBI, ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe ubugenzacyaha no kurwanya ko igihugu kinekwa, yataye muri yombi Maria Butina ejobundi ku cyumweru. Isobanura ko Butina yabanje kujya aza gusura Leta zunze ubumwe z’Amerika inshuro nyinshi mu myaka yashize. Ariko guhera mu kwezi kwa munani mu 2016, Butina yagumye mu gihugu, atura mu murwa mukuru Washington, kuri viza y’umunyeshuli.

Umucamanza yategetse ko Butina aguma mu gifungo cy’agateganyo mu gihe agitegereje kumufatira icyemezo ejo kuwa gatatu ku ngwate agomba gutanga kugirango arekurwe by’agateganyo.

Avoka uburanira Butina yasohoye itangazo avuga ko umukiliya we ari umwere, ati: “Si maneko, ni umunyeshuli usanzwe.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG