Uko wahagera

Ni Nde Ugaba Ibitero ku Baturage ba Kamonyi?


Umuturage wo mu karere ka Kamonyi waganiye n'Ijwi ry'Amerika
Umuturage wo mu karere ka Kamonyi waganiye n'Ijwi ry'Amerika

Abantu bitwaje intwaro gakondo baravugwa kuba barateye mu murenge wa Musambira mu tugari tunyuranye, bakomeretse abaturage bamwe, ariko ntibasahura. Kuri ubu, abaturage bagize ubwoba, ku buryo bamwe batangaza ko binjira mu mazu yabo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri uwo murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, abaturage batewe batangaza ko ababateye babasanze mu nzu zabo, baje mu gicuku basinziriye, ukangutse akabona abantu bamuri hejuru. Icyo abaturage bahurizaho ni uko basanga ababatera baba batagambiriye kubiba.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi yasuye abo baturage n'abayobozi babo ategura iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:02 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG