Uko wahagera

Turukiya Yoba Igishaka Kwiyunga na OTANI


Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan (hagati)
Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan (hagati)

Abakuru b’ibihugu n’abakuru ba guverinoma ba NATO bazakoranira ejo kuwa gatatu n’ejobundi kuwa kane ku cyiraro gikuru cy’uyu muryango w’ubufatanye bwa gisilikali i Buruseli mu Bubiligi.

Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, nawe ubwe azaba ahari, mu gihe bagenzi be bibaza niba agishaka kuguma muri NATO kubera ukuntu amaze gucudika cyane n’Uburusiya, mu rwego rwa politiki, urw’ubukungu n’urwa gisilikali.

Turukiya iherutse kugura misile mu Burusiya zitwa S-400. Umuryango NATO wabwiye Turukiya ko zishobora kubangamira imikorere ya gisilikali yawo. Turukiya kandi n’Uburusiya, bafatanije na Irani mu ntambara yo muri Siriya.

Biteganijwe ko Perezida Erdogan azagirana ikiganiro kihariye na mugenzi we wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG