Uko wahagera

Irani Igiye Gusubukura Gahunda Zayo za Nikleyeli


Perezida wa Irani, Hassan Rouhani mu nama n'abakuru b'igihugu vy'Abayisilamu, mu Buhindi, Itariki 15/02/2018.

Muri Irani, umuyobozi w’ikigo cya leta gishinzwe ibya Nikleyeri, Ali Akbar Salehi, yatangaje uyu munsi ko biteguye kongera kuyungurura ubutare bwa uranium mu rwego rwo hejuru.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Salehi yavuze ko ejo kuwa mbere Irani yoherereje ibaruwa umuryango mpuzamahanga ugenzura ibya Nikleyeri ku isi iwumenyesha ko yasubukuye ibyo kuyungurura uranium.

Kuri we kandi ntabwo bibangamiye amasezerano yo mu 2015 bagiranye n’ibihugu bitandatu by’ibihangange, Ubudage, Ubufaransa, Ubwongereza, Uburusiya, Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu kwezi gushize, Perezida Trump yasohoye igihugu cye muri aya masezerano. Ni byo Irani ivuga ko byayiteye gusubukura gahunda zayo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG