Uko wahagera

RCA: Urukiko ku Byaha by’intambara Rushobora Gutangira


Umukenyezi arizwa n'ubwicanyi, hafi y'icicaro ca Minusca, i Bangui, itariki 11/04/2018
Umukenyezi arizwa n'ubwicanyi, hafi y'icicaro ca Minusca, i Bangui, itariki 11/04/2018

Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Centrafrika kuri uyu wa kabiri yemeje itegeko rishyiraho Urukiko mpanabyaha rwihariye, Cour Pénale Spéciale, ruzaburanisha ibyaha by’ubwicanyi byakozwe muri iki gihugu kuva mu 2003.

Uru rukiko rumaze imyaka itatu rushinzwe. Umushinjacyaha mukuru n’abacamanza barwo 25 (13 b’abenegihugu na 12 b’abanyamahanga, batowe umwaka ushize. Ariko kugeza ubu, urukiko ntiruratangira gukora. Abagenzacyaha barwo ba mbere bashyizweho muri uku kwezi kwa gatanu. Itegeko ryemejwe kuri uyu wa kabiri riha urukiko noneho uburyo bwo gutangira.

Urukiko rufite manda y’imyaka itanu, ishobora kongerwa. Ruzibanda cyane cyane ku byaha biremereye, nk’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Igihano gisumba ibindi rushobora gutanga ni igifungo cya burundu.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubwicanyi bukomeye bwatangiye muri Repubulika ya Centrafrika. Bukorwa n’abasilikali ba leta n’imitwe ifite imbunda. Ubwicanyi bwafashe intera nini cyane guhera mu 2013, cyane cyane kubera imitwe ya Seleka na Anti-Balaka.

Umubare w’abantu ubwicanyi bwahitanye kuva mu 2003 ntuzwi neza ariko babarirwa mu bihumbi. N'aho abandi bantu bagera kuri miliyoni imwe n’igice, ku baturage b’igihugu cyose batageze kuri miliyoni eshanu, ni impunzi imbere mu gihugu no hanze yacyo

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG