Uko wahagera

Rwanda: Ladislas Ntaganzwa Yatangiye Kwiregura ku Byaha bya Jenoside


Rwanda Ladislas Ntaganzwa
Rwanda Ladislas Ntaganzwa

Urukiko rukuru mu Rwanda rwatangiye kumva ubwiregure bwa Bwana Ladislas Ntaganzwa uregwa ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu mu Rwanda mu 1994. Bwana Ntaganzwa mu myiregurire ye yaranzwe no guhakana ibyaha byose aregwa.

Bwana Ladislas Ntaganzwa wiregura ku byaha bitanu bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho ko yabikoreye i Nyakizu mu 1994 yongeye kugaragara mu rukiko mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa yunganiwe n’abanyamategeko babiri.

Areregwa ibyaha bitanu bikomeye kandi Bidasaza. Ni icyaha cya Jenoside, gushishikariza abandi gukora jenoside, Kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, Kwica nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu no gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Me Laurent Bugabo umwunganira aravuga ko ibi byaha bitanu byagombye kuba bitatu. Aravuga ko icyaha cyo kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’icyaha cya jenoside byose byaba icyaha kimwe cya jenoside. Me Bugabo yasobanuye ko ahereye ku nyito ya jenoside ibi byaha bikubiyemo byose.

Bafatiye ku bikubiye mu kirego byavuzwe n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha abunganira Ntaganzwa bavuze ko ku itariki ya 18/04/94 uwari Prefet wa Butare Jean Baptiste Habyarimana yirukanwe azira ko yari yanze ko habaho jenoside Butare.

Me Bugabo yavuze ko abatangabuhamya bemeza ko impunzi zari zahungiye kuri paroisse ya Cyahinda umwe mu batutsi yambuye umujandarume imbunda arangije amuca umutwe, ahereza imbunda mugenzi we arasa interahamwe maze kuva ubwo ngo abasirikare bari aho batangira kurashisha imbunda ziremereye abo batutsi bari bahahungiye.

Yavuze ko uwo yunganira yatanze itegeko ryo gutangiza amarondo yanga ko interahamwe zashoboraga kuza ziturutse Gikongoro zikica abatutsi bari bahungiye Cyahinda.

Yavuze ko jenoside muri Nyakizu yatangiye nyuma ya tariki ya 19 kubera ko muri Butare muri rusange Prefet yari yaranze ko Jenoside ihaba.

Me Bugabo yabwiye urukiko ko ibikorwa byabaye hagati y’itariki ya 14-17/04/94 byatewe n'indi ntandaro nk'uko bigaragara muri dosiye ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko bishimangirwa n’imvugo za bamwe mu batangabuhamya.

Ubushinjacyaha bwo bwemeza ko ibikorwa byabaye muri icyo gihe bigize icyaha cya jenoside. Nyamara ubwunganizi bwo bukavuga ko impunzi abo batutsi barimo abafite intwaro kuko bazirashishije interahamwe zari aho nyuma yo guca umutwe umujandarume. Kubwunganizi irero bivuze ko byari nk'ibikorwa by'intambara.

Umucamanza Bwana Antoine Muhima yabajije uburyo ibyo bikorwa byafatwa nk’iby’intambara. Uwunganira Ntaganzwa yasubije ko byakwitwa jenoside igihe yaba yarafashe igihe itegurwa, yemeza ko abahunze bagana Cyahinda ari uko bari bahizeye umutekano. Me Bugabo akibaza niba impunzi zemerewe kuba zifite intwaro. Yibukije ko leta yariho icyo gihe yari ihanganye n’inkotanyi kandi ko abarashe izo mpunzi bakekaga ko kuba zifite intwaro ari inkotanyi.

Ntaganzwa wahise yaka ijambo yabwiye umucamanza ko kuri we ibyabaye mbere y’itariki ya 17 /04/94 yabifashe nk’impanuka. Na we yashingiye ku bivugwa n’abatangabuhamya ko umututsi yatse imbunda umujandarume arangije amuca umutwe ahereza iyo mbunda mugenzi we arasa abahutu bari aho, kuva ubwo abarashe impunzi ngo byari nko kwihorera.

Yavuze ko ibyo bimaze kuba Nta bindi bitero byabayeho kugeza prefet Habyarimana akurwa ku butegetsi ku itariki ya 18.

Umucamanza yabajije uregwa niba uretse kuba ibyo biri muri dosiye yarabibonye, ahakana ko ntabyo yabonye.

Ubushinjacyaha bwabajije aho izo nterahamwe zarashwe n’impunzi z’abatutsi zari ziherereye ndetse n’abo basirikare barashe izo mpunzi nk’abihorera aho bari baherereye. Humvikanye ukudahuza ku bisobanuro ku ruhande rwiregura.

Me Bugabo yasubije ko izo nterahamwe zari hafi y’izo mpunzi kandi ko abasirikare nk’ahandi hose mu gihugu bari hafi aho.

Ntaganzwa we yabihakanye avuga ko asanga ibibazo nk’ibi Me Bugabo atashobora kubisubiza. Yavuze ko uwagisubiza ari uwatanze ubwo buhamya. Agira ati “Nka njye wabaga Nyakizu nta Nterahamwe zari zihari.”
Abasirikare bari bahari ni abajendarume nari mvanye i Butare njya gutabaza Prefet atanga itegeko ryo kubampa ngo baze barindire umutekano izo mpunzi. Yemeje ko nta kirindiro c'abasirikare yari Cyahinda.

Urukiko rwabwiye uruhande rwiregura ko uku kudahuriza ku bisubizo byarwo bishobora kuzatuma umucamanza ahindura umurongo wo kwiregura.

Ntaganzwa yabwiye urukiko ko mu bamushinja harimo abashaka kwerekana ko yakoze ibyaha mu gihe we iyo asomye dosiye imurega akareba n’ibyabaye asanga bihabanye. Mu ijwi rituje yagize ati: "Cyahinda ndegwa nahabaye nka Muganga nakoze akazi kanjye uko byari bikwiye bimpa umwanya wo kwiyamamariza gutegeka Komini Nyakizu. Abo twakoranaga Cyahinda hafi ya bose bari Abatutsi nakoranye na bo neza kugeza ubwicanyi butangiye.”

Mu bikorwa ubushinjacyaha bumurega buvuga ko yahoraga ahetse imbunda kandi ko yatoje interahamwe. Yasubije ati: “Nzanwa hano naje nturutse Kongo aho nari muganga mu myaka yose nahabaye neza mvura abakongomani n'abasirikare, haba mu Rwanda no muri FDLR nakoraga nk'umusivili, sinigeze mpekaho imbunda, sinigeze niga igisirikare nta n'icyo nkeneye kwiga nta n'intwaro natanze!

Ibyabaye birababaje cyane ariko ni ngombwa kubyireguraho.

Yahakanye yivuye inyuma gucura umugambi wa jenoside. Akurikije uko aregwa ngo byumvikana ko ari amabwiriza yaturukaga hejuru. Aravuga ko nta gahunda iyo ari yo yose yigeze ashishikarizwa yo kwica Abatutsi muri Nyakizu.

Akavuga ko iyo iza kubaho yaribuhere ku rwego rwa Prefegitura. Ahakana, umugambi, amabwiriza yaba yarahawe n’uruhare urwo ari rwo rwose aregwa.
Ati “Prefet yari umututsi, byaba byiza bagaragaje ko byanyuze ku ruhande bikangeraho bitanyuze kuri Prefegitura.

Kuba prefet yari umututsi bivuga ko ataributange amabwiriza yo gukora jenoside? Ni ikibazo umucamanza yamubajije.
Me Bugabo yavuze ko yari umututsi kadi atari bwemere ko jenoside iba kuko yarinze yicwa kubera kwitandukanya na yo.

Urwego rw'umutekano rwa Prefegitura iyo ruza kumenya ko hari ibikorwa bya jenoside rwari kugira icyo rukora. Nigeze mba mu byegera bya Prezida Habyarimana, sinigeze mba muri MDR power si na yo yampaye ububasha bwo kwiyamamariza.

Ku cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside yavuze ko atashoboraga gushishikariza abandi ikintu atari azi.

Yabwiye umucamanza ati urebye Abatutsi bahungiye Cyahinda ubwabyo byaguha igisubizo.

Urukiko rwamubajije impamvu bahungiye aho yategekaga muri Nyakizu yarusubije ko abatangabuhamya bemeza ko ubwo yari muganga yavuraga neza, agwa neza . Ati “ni cyo cyatumye bahungira iwacu kuko bari basanzwe baza no kwivurizayo bari bahizeye umutekano bazi ko nta nterahamwe zahabaye.”

Bwana Ladislas Ntaganzwa w'imyaka 56 yavukiye i Gasharu mu cyahoze ari Komini ya Nyakizu muri Prefegitura ya Butare ubu ni mu karere ka Nyaruguru.

Araburana ibyaha bidasaza kandi bikomeye bya genocide n’ibyibasiye inyokomuntu aregwa ko yakoze akiri burugumestre wa Nyakizu.

Ni ibyaha na magingo aya yabaye yirinze kugira icyo abivugaho.

Ntaganzwa yatawe muri yombi mu mwaka ushize wa 2015 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yageze mu Rwanda mu ntangiriro za 2016, yari ku rutonde rw’abo USA yashyiriyeho akayabo ka miliyoni eshanu z’Amadolari ku wayitungira agatoki agaragaza aho baherereye.

Niba nta gihindutse iburanisha ritaha rizasubukura ku itariki ya 14/06/ uyu mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG