Uko wahagera

Kongo: Ebola Imaze Guhitana Abantu 26


Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yatangaje ko undi muntu umwe yishwe na Ebola uyu munsi ku cyumweru.

Byatumye umubare w’abazize iyo ndwara ugera kuri 26 kuva icyo cyorezo cyadutse mu ntara ya Equateur mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Itangazo rya minisitiri riheruka ryemeza, abandi bantu bane babonetseho virusi ya Ebola muri Kongo.

Kuva iki cyorezo gitangiye kuvugwa, abantu 46 bose hamwe banduye indwara itera umuriro no kuvirirana. Makumyabiri n’umwe byemejwe ko barwaye Ebola. Abandi makumyabiri n’umwe babashobora kuba bayirwaye. Naho bane birakekwa cyane ko baba barwaye iyo ndwara ya Ebola.

Perezida Joseph Kabila n’abaminisitiri be bafashe icyemezo ejo kuwa gatandatu cyo kwongera amafaranga mu kigega cyagenewe gufasha kurwanya Ebola byihutirwa. Ayo mafaranga amaze kurenga miliyoni enye z’amadolari

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG