Uko wahagera

Ubukwe bw'Igikomangoma Harry mu Bwongereza


APTOPIX Britain Royal Wedding
APTOPIX Britain Royal Wedding

Igikomangoma cy'Ubwongereza Prince Harry yashyingiranwe na Meghan Markle kuri uyu wa gatandatu. Imihango y'ubukwe yabereye ahitwa Windsor mu nkengero z'umurwa mukuru w'Ubwongereza Londres.

Sebukwe wa Meghan yamutembereje mu migenderano. Uyu mugeni w'Umunyamerikakazi wahoze ari umukinnyi w'amafilimi, yavuze ko se atabasha gutaha ubukwe kubera uburwayi.

Abantu amagana bari muri uyu mujyi bifuriza abageni amahirwe ari na ko barwaniraga kubareba. Leta yashoye amafaranga menshi mu gusigasira umutekano w'aba bageni, ibintu abarwanya ubwami batashyigikiye na gato. Ababushyigikiye bo bavuga ko abashyitsi bazasiga amafaranga menshi mu gihugu.

Imihango y'ubukwe yatangiye i saa sita z'amanywa. Bwabereye muri "chapelle" yitiriwe mutagatifu George. Iyi "chapelle" yubatswe mu kinyejana cya 14 ni na yo igikomangoma Harry yabatirijwemo mu 1984.

Abantu 600 ni bo batumiwe, biganjemo ao mu muryango ndetse n'inshuti zabo ndetse hatumirwa n'abandi bantu basanzwe bagera ku 2500. Hanatumiwe abakozi 4 b'umuryango w'abagiraneza Myna Mahila w'i Mumbai mu Buhindi. Mu mwaka ushize, Meghan Markle yasuye uyu muryango utanga serivisi z'ubuzima. Abantu ibihumbi 100 ni bo bari bitezwe mu nzira z'i Windsor.

Bihabanye n'imigenzo y'Abanyamerika, Meghan Markle ntiyari afite umukobwa umwambariye. Bari bagaragiwe n'abana b'abakobwa 6 n'abahungu 4. Bose ni abana b'inshuti zabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG