Uko wahagera

Abantu 37 Bahitanywe n’Iterabwoba muri Nijeriya


Abantu benshi bahitanwe n’ibitero bibili by’iterabwoba mujyi wa Mubi, muri leta y’Adamawa, mu majyaruguru ya Nijeriya.

Mu gitero cya mbere, umwiyahuzi yiturikirije mu musigiti gato isengesho ririmo n’igikandara cy’ibisasu yari akenyeye. Mu gihe abantu barimo biruka bahunga, umwiyahuzi wa kabili nawe yiturikije mu isoko hafi aho n’igikandara cy’ibisasu yari yambaye.

Abaganga bo mu bitaro bya Mubi babwiye itangazamakuru ko bakiriye imirambo 37. Abakomeretse nabo ni benshi ariko umubare wabo nturamenyekana neza.

Prezida Muhammad Buhari wa Nijeriya na prezida w'Amerika Donald Trump
Prezida Muhammad Buhari wa Nijeriya na prezida w'Amerika Donald Trump

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika hano i Washington, perezida wa Nijeriya, Muhammadu Buhari, yavuze ko ubuzima bugenda bugaruka mu buryo bwiza, buhoro buhoro, mu majyaruguru y’igihugu. Abaturage baragenda bagaruka mu ngo zabo no mu milima yabo. Perezida Buhari asobanura ko Boko Haram itaratsindwa 100%, ariko ko yacitse intege cyane bikomeye.

Yaganiriye n’Ijwi ry’Amerika avuye kubonana na Perezida Trump. Ni we mukuru w’igihugu cy’Afurika wa mbere wageze muri White House ya Trump.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG