Leta zunze ubumwe z’Amerika ntirafata icyemezo ku masezerano ya Nicleyeli na Irani. Ni Minisitiri w’ingabo z’Amerika, Jim Mattis, wabibwiye Komite ya Sena ishinzwe ibya gisilikali uyu munsi i Washington. Mattis yasobanuye ko barimo barebera hamwe n’inshuti z’Amerika zo mu Bulayi niba aya masezerano akwiye kugororwa.
Perezida w’Amerika, Donald Trump, ahora avuga ko aya masezerano ari ishyano. Arateganya gufata icyemezo cyo kuyagumamo cyangwa kuyavamo ku italiki ya 12 y’ukwezi gutaha.
Amasezerano yo mu 2015 yashyizweho umukono na Irani n’ibihugu bitandatu by’ibihangange: Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Uburusiya, n’Ubushinwa. Ateganya ko Irani ihagarika gahunda yayo ya Nikleyeli, no gukurirwaho ibihano yafatiwe mu rwego rw’ubukungu.
Minisitiri Mattis yabwiye aba-Senateri, ati: “Nta cyemezo kirafatwa cyo kugorora amasezerano bihagije ku buryo twayagumamo, cyangwa se niba Perezida Trump azafata icyemezo cyo kuyavamo.”
Abanyabulayi ntibemeranywa na Perezida Trump kuri aya masezerano. Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, mu ijambo yavugiye mu nteko ishinga amategeko y’Amerika, imitwe yose iteranye, yayisabye gukora ibishoboka byose kugirango Amerika igume mu masezerano.
Aya masezerano kandi ni kimwe mu bihagurukije minisitiri w’intebe w’Ubudage, Angela Merkel, uzaza mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe hano i Washington ejo kuwa gatanu. Ruzaba rubaye uruzinduko rwe rwa kabili ino mu gihe cy’ukwezi kumwe. Yari ahaherutse mu kwezi kwa gatatu gushize.
Facebook Forum