Uko wahagera

Umuterabwoba Salah Abdeslam Azafungwa Imyaka 20


Mu Bubiligi, urukiko rwakatiye Salah Abdeslam na Sofien Ayari igifungo cy’imyaka 20 buri wese. Salah Abdeslam ni Umufaransa w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka muri Maroko. Naho Sofien Ayari ni Umunyatuniziya w’imyaka 24. Bombi bahamwe n’ibyaha by’iterabwoba.

Salah Abdeslam ni umwe mu bayoboke b’umutwe wa Leta ya Kisilamu bagabye ibitero by’iterabwoba byahitanye abantu 130 mu murwa mukuru w’Ubufaransa, Paris, mu kwezi kwa 11 mu 2015. Mu gihe yashakishwaga, we na mugenzi we Sofien Ayari barasanye n’abapolisi babaguyeho aho bari bihishe i Buruseli mu Bubiligi mu kwezi kwa gatatu mu 2016.

Nta n’umwe muri bo wari mu rukiko uyu munsi mu gihe urubanza rwabo rwasomwaga. Salah Abdeslam afungiye mu Bufaransa ategereje kuburanishwa ibirebana n’ibitero byo mu 2015.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG