Uko wahagera

Imyigaragambyo y'Abashi'ite Muri Nijeriya


Polisi muri Nijeriya yakoresheje ibyuka biryana mu maso gutatanya ibihumbi by’abayisilamu b’abashi’ite bari mu myigaragambyo yo kwamagana ifungwa ry’umwe mu bayobozi babo mu mujyi wa Abuja.

Abigaragambya barasaba irekurwa rya Ibrahim Zakzaky uyobora umuryango wa kiyisilamu witwa Islamic Movement of Nigeria IMN ufunzwe kuva mu mwaka wa 2015.

Kwibasira abagize umuryango IMN benshi babibona nko guhohotera uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu. Urukiko ruherutse gutegeka ko Zakzaky afungurwa kuko nta byaha yigeze ashinjwa.

Hari abavuga ko kwibasira IMN, bishobora kuzaviramo abayoboke bawo guhinduka intagondwa nkuko byabaye ku mutwe wa Boko Haram ugizwe ahanini n’Abayisilamu b'aba-Sunni.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG