Uko wahagera

Macron Afite Ubwoba ko Uburayi Bushobora Gucikamo Ibice


Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa
Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ahangayikishijwe nuko Ubulayi bushobora kwisanga mu ntambara z’urudaca hagati y’ibihugu byubakiye kuri demokarasi n’ibindi bitangiye kugaragaza imitegekere y’igitugu.

Mu ijambo yavugiye mu nteko ishinga mategeko y’umuryango w’ibihugu by’Ubulayi mu mujyi wa Strasbourg, perezida Macron yahamagariye ibihugu 28 bigize uwo muryango guhagurukira kurwanya politike ishingiye ku butegetsi bw’ubuhenzanguni bugendera ku bya kera.

Abivuze nyuma yuko abashyigikiye iyo myumvire baherutse gutsinda amatora mu bihugu birimo Pologne, Hungariya no mu Butaliyani.

Macron, w’imyaka 40 yatsinze Marine Le Pen nawe ushyigikiye amatwara ya kera mu matora yabaye umwaka ushize.

Macron yavuze ko yifuza kubarizwa mu Bulayi bukomeye, bushyize hamwe kandi bushyira imbere ubusugire bw’umuryango.

Yahamagariye ibihugu bigize uwo muryango kubaka ubumwe bugamije gutezanya imbere, bwakira impunzi n’abimukira bakeneye aho bikinga kandi bukomeye mu bijyanye na gisilikali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG