Ambasaderi w’Uburusiya muri Libani yatangaje ko igisilikali cyabo kizahanura missiles zose Amerika izaharasa. Perezida Donald Trump w’Amerika yamushubije akoresheje urubuga rwe rwa Twitter, ati: “Ntimwari mukwiye gushyikira inyamaswa iryoherwa no kwicisha abaturage intwaro z’ubumara. Mwari mukwiye kwitegura missiles kuko zizaza.”
Inyamaswa ni ko Perezida Trump yise umukuru w’igihugu cya Syria Bashar al-Assad, nyuma y’aho abaturage bagera kuri 40 bishwe n’ibyo amahanga avuga ko bazize intwaro z’ubumara kuwa gatandatu w’icyumweru gishize. Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu bitandukanye by’inshuti zayo barega leta ya Syria ko ari yo yabishe. Syria n’Uburusiya bo barabihakana.
Uyu munsi, Perezida Trump amaze kutangaza ko azarasa muri Syria, umuvugizi wa perezidansi y’Uburusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko ibihugu byose bifite uruhare muri Syria byari bikwiye gucisha make kugirango bidatwika akarere kose.
Facebook Forum