Uko wahagera

Umujyanama wa Trump mu by'Umutekano Yeguye


Tom Bossert yari umujyanama mu by'umutekano w'imbere mu gihugu wa Perezida Donald Trump w'Amerika
Tom Bossert yari umujyanama mu by'umutekano w'imbere mu gihugu wa Perezida Donald Trump w'Amerika

Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yeguye ku mirimo ye.

Itangazo dukesha ibiro bya perezidansi y'Amerika, Trump yashimiye Tom Bossert ku bwitange yagaragaje mu kubumbatira amahoro n’umutekano by’igihugu. Iryo tangazo rikomeza rivuga ko bwana Bossert yagaragaje ubuhanga mu kurinda igihugu ibikorwa by’iterabwoba, gukomeza umutekano w’ibikorerwa kuri interineti no guhangana n’ibiza.

Iryo tangazo ryasinywe n’umuyobozi w’itangazamakuru Sarah Sanders ntirivuga impamvu y’ubwegure bwa Bossert. Hari abavuga ko bwana Bossert ashobora kuba yasezeye kubera kutabona ibintu kimwe n’umujyanama mukuru mu by’umutekano mushya John Bolton. Bamwe bemeza ko Bolton arimo kugerageza kubaka ikipe ye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG