Uko wahagera

Yulia Skripal Yasezerewe mu Bitaro byo mu Bwongereza


Yulia Skripal
Yulia Skripal

Umurusiyakazi Yulia Skripal, waroganwe na se Sergei Scripal mu Bwongereza yavuye mu bitaro.

Yulia na se wahoze ari intasi nyuma akaza guhabwa ubuhungiro mu Bwongereza, mu kwezi gushize, basanzwe ku muhanda hafi y'amaduka ari mu mugi wa Salisbury bicaye ku ntebe bataye ubwenge.

Ise yari yarahamijwe n’Uburusiya ibyaha byo kunekera ibiro by'ubutasi by'Abongereza, MI6 mu 2006, akatirwa igifungo kubwo kugambanira intasi z’Uburusiya ku Bwongereza. Yaje kubabarirwa mu 2010, mu ihererekanya ry'intasi hagati y'Amerika n'Uburusiya.

Ibihugu byinshi byingajemo ibyo mu Burayi n'Amerika byemeza ko icyo gitero cy’uburozi cyagabwe n’Uburusiya. Uburusiya bwarahakanye ibyo birego busaba Ubwongereza kwerekana ibimenyetso byemeza ko ari bwo bwari inyuma y’icyo gitero.

Ibitero bikoresheje uburozi nk’ubwakoreshejwe kuroga abo Barusiya, byaherukaga mu ntambara ya kabili y’isi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Salisbury, Christine Blanshard, ntiyigeze atangaza umunsi Yulia yavuye mu bitaro. Ariko, hari abemeza ko yaba yarasezerewe kuri uyu wa mbere. Amakuru y'aho yajyanwe kuba akomeje kugirwa ibanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG