Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 24, Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rwego rw’igihugu, uyu muhango watangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, washyize indabo ku mva z’ahashyinguye Abatutsi biciwe mu mugi wa Kigali, no mu nkengero zawo basaga ibihumbi biri na mirondo itanu. Ni urwibutso ruri ku Gisozi mu mugi wa Kigali.
Usibye Imbwirwaruhame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, umukuru w’igihugu yacanye urumuri rw’ikizere ruzamara iminsi 100, iminsi yashize hirya no hino mu Rwanda abatutsi bicwa. Uwo muhango wari witabiriwe n’abantu barimo abayobozi bakuru ndetse n’abaturage b’umugi wa Kigali. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twibuke Twiyubaka”.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Assumpta Kaboyi yakurikiranye uwo muhango adutegurira iyi nkuru.
Facebook Forum