Uko wahagera

Hategekimana Philippe Uregwa Jenoside Yatawe muri Yombi


Ibi ni ibisigarizwa by'indege yahanuwe yari itwaye uwari Perezida w'u Rwanda Juvenal Habyarimana
Ibi ni ibisigarizwa by'indege yahanuwe yari itwaye uwari Perezida w'u Rwanda Juvenal Habyarimana

Umunyarwanda Hategekimana Philippe ukekwaho ibyaha bya jenoside yafatiwe ku italiki ya 30 y’ukwezi gushize i Yaounde muri Cameroun, hejuru y’impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi z’umugenzacyaha wo mu ishami rishinzwe ibyaha byibasiye inyokomuntu mu rukiko rukuru rwa Paris. Byatangajwe uyu musi n’ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa.

Mbere no mu gihe cya jenoside yo mu 1994, Hategekimamna yari Komanda wa brigade y’abajandarume i Nyanza ya Nyabisindu mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Ubu ni mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda. Yari afite ipeti rya adjudant-chef. Aba mu Bufaransa. Bwanamuhaye ubwenegihugu, ahindura izina, areka irya Hategekimana afata irya Manier.

Mu byo Philippe Manier ashinjwa, harimo irimburabatutsi ryo ku misozi ya Nyamure na Nyamugari ryahitanye abantu bagera kuri 300. We arabihakana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG