Igipolisi cy'u Rwanda kiratangaza ko kuri uyu wa Gatatu cyaraye gitaye muri yombi abayobozi b'impunzi z'Abarundi bagera kuri 33. Izo mpunzi zatawe muri yombi biravugwa ko zizira kugumura abandi zibabuza kwanga ubufasha bagenerwa nk'impunzi burimo ubuvuzi. Izo mpunzi zose ni iziherutse kuva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafite imyemerere idasanzwe ishingiye ku idini.
Amakuru agaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 z’uku kwezi kwa gatatu igipolisi cy’u Rwanda cyataye muri yombi Abarundi b’impunzi bagera kuri 33 bashinjwa kugumura abandi.
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga ko kuri uyu wa gatatu itsinda rihuriweho na minisiteri yita ku bibazo by’impunzi n’ibiza MIDMAR mu mpine, minisiteri y’ubuzima n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR bagiye mu nkambi z’impunzi z’Abarundi gutangayo ubufasha maze bamwe mu bayobozi b’izo mpunzi bagumura bagenzi babo babakangurira kwanga ubufasha.
Itangazo rya polisi y’u Rwanda rigira riti “ Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Abarundi b’impunzi bagera kuri 33 bakurikiranyweho icyaha cyo gukangurira bagenzi babo kwanga ubufasha bahabwa na HCR, minisiteri ishinzwe impunzi ndetse n’iyo ubuzima. Rikomeza rigira riti "guhamagarira abandi kugumuka ni icyaha gihanwa n’amategeko, kibangamira ubuzima bw’izindi mpunzi”.
Mu itangazo rya Polisi y’igihugu ikomeza ivuga ko abatawe muri yombi ari abo mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda hafashwe abarundi 31. Mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iri mu karere ka Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda hafashwe Umurundi umwe, naho mu nkambi y’agateganyo ya Muyira mu karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ho hafashwe umurundi umwe.
Itangazo rya polisi y’igihugu risoza rivuga ko kugeza ubu mu nkambi z’Abarundi hari ituze.
Twashatse kumenya byinshi ku byisumbuye ku bikubiye mu itangazo rya polisi y’u Rwanda kuri iri tabwa muri yombi ry’aba Barundi. Ku butumwa bugufi twohereje umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda CP Theos Badege yadusubije ko twatangaza ibikubiye mu itangazo rya polisi avugira ibirenzeho tukabibaza ministere yita ku bibazo by’impunzi.
Mu kiganiro ku murongo wa telephone, Jean Claude Rwahama ushinzwe ibibazo by’impunzi muri minisiteri yita ku mpunzi, yemereye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko izo mpunzi z'Abarundi 33 zatawe muri yombi koko. Yavuze ko impunzi zatawe muri yombi ari iziherutse guturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zifite imyemerere idasanzwe ishingiye ku idini.
Bwana Rwahama yabwiye Ijwi ry’Amerika ko inzego zibishinzwe zirimo minisiteri yita ku mpunzi zagiye gutanga ubufasha kuri izo mpunzi maze abayobozi b’izo mpunzi bahamagarira bagenzi babo kubwanga. Namubajije kuri ubwo bufasha bari bagiye guha izo mpunzi maze avuga ko bari bagiye kubagezaho ubufasha burimo ubuvuzi.
Biravugwa ko ubwo bamwe batabwaga muri yombi humvikanye urusaku rwinshi mu nkambi ku Barundi batabarizaga bagenzi babo basaba ko igipolisi cyabagarura. Gusa amakuru ataremezwa n'ababibonye cyangwa ababishinzwe avuga ko ntawigeze akomerekera muri iyo migumuko.
Bwana Jean Claude Rwahama wita ku bibazo by’impunzi muri MIDMAR yatubwiye ko abatawe muri yombi bakekwaho kugumura abandi Barundi b’impunzi bashobora kuzagezwa imbere y’ubutabera.
Mu minsi ishize ubwo yagiraga icyo avuga kuri izi mpunzi z’Abarundi zavuye i Kongo, Mme Louise Mushikiwabo yabwiye itangazamakuru ko imicungire y’izi mpunzi igoye. Aba bagendera ku myemere ya Zebia Ngendakumana bakomoka mu ntara ya Kayanza mu gihugu cy’Uburundi.
Bimwe mu byo batemera bashingiye ku myemerere yabo bivugwa ko idasanzwe harimo kubabarura mu buryo bw’ikoranabuhanga, ntibarya kandi ibiryo bikomoka mu nganda cyo kimwe n'uko badapfa kwemera kuvurwa. Kubafata amajwi n’amashusho ku itangazamakuru na byo ntibabyemera.
Facebook Forum