Uko wahagera

Ivugururwa ry'Amategeko Arebana n’Ifunga ry’Agateganyo mu Rwanda


Ministeri y’ubutabera iratangaza ko igiye kuvugurura amategeko arebana n’ifunga ry’agateganyo.

Ibi biri muri gahunda yo kugabanya inshuro Ubushinjacyaha bwajyaga busaba ko uregwa yakongererwa igihe cyo gufungwa by’agateganyo, bivuga ko bukimushakira ibimenyetso.

Hari abemeza ko gutinda kugeza uregwa imbere y’umucamanza ngo aburane bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Ministre w’ubutabera Johnson Businge, yitabye Sena y’u Rwanda, ngo asobanure ibibazo bivugwa mu butabera.

Ministre yagarutse cyane ku ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo.Ubushinjacyaha bwari bwemerewe gusaba ko umuntu yakomeza gufungwa by’agateganyo inshuro 12. Ministre Businge avuga ko ibi bigiye gusubirwamo.

Ministre w’ubutabera Johnson Businge(Iburyo)
Ministre w’ubutabera Johnson Businge(Iburyo)

Ministre yanagize icyo avuga ku ifatwa n’ifungwa ridakurikije amategeko, rijya riboneka cyane cyane mu nzego z’ubugenzacyaha n’izubushinjacyaha.

Uyu muyobozi ntiyahakanye iki kibazo, gusa avuga ko kigiye kurangizwa n’amavugurura ateganwa kuri za Sitasiyo za Polise.

Uyu muyobozi avuga ko izi nzego zigiye kuzahabwa ubushobozi bw’ikoranabuhanga rizarufasha gucunga imifungire.

Umubare w’ubucucike mu magereza y’u Rwanda nawo Abasenateri bawugarutseho. Uyu ni Senateri Mushimiyimana Appolinaire na Senateri Mukasina Marie Claire.

Mininistre Businge avuga ko hari ibyo Leta yatangiye gukora mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Aba basenateri babajije Ministre urwego rwemerewe gushyiraho ibihano, bavuga ko hari izindi nzego nyinshi za Leta zitari iz’ubutabera, zijya zumvikana zica abaturage amande ndetse bikaba byagera no kugifungo.

Ministre w’ubutabera yavuze ko atari azi iki kibazo, ariko ari umukoro ahawe.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kirimo kuvugururwa, bivugwa ko kizabonekamo ibisubizo byinshi byasaga nk’ibibangamiye uru rwego rw’ubutabera.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:11 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG